Print

Umunyeshuli ufite ibishushanyo’Tattoo’ ku mubiri ntazongera guhabwa ishuli-DR. JANVIERE NDIRAHISHA

Yanditwe na: Martin Munezero 12 April 2019 Yasuwe: 4212

Ibi bitangajwe nyuma y’aho byari bimaze kuba umuco mu mashuri atandukanye y’iki gihugu aho wasanga abanyeshuri benshi bari baharaye kwishushanya ku mubiri.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi mu Burundi, Minisitiri Dr. Janviere Ndirahisha yibukije ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri ko bagomba kumenya ko amategeko agenga uburezi muri iki gihugu atemera abahindura uruhu bakoresheje ibyo bisiga cyangwa bakoresheje ubundi buryo.

Minisitiri Ndirahisha, yasabye ababyeyi kwibuka uruhare rwabo mu kwita k’uburezi bw’abana babo.

Yagize ati “Niyo mpamvu Minisiteri ishinzwe uburezi n’inyigisho z’imyuga imenyesha ababyeyi, abarezi, n’abanyeshuri, ko umunyeshuri uzafatwa yarenze ku mabwiriza abuza kwishushanya ku mubiri nta mwanya azabona mu mashuri yaba aya Leta cyangwa ayigenga ari mu Burundi.”

Mu gihe hirya no hino ku isi haboneka abantu bishushanyaho, hari ibihugu bimwe na bimwe bibujijwe ku mwana muto.

Nko mu Bwongereza, amategeko avuga ko kizira ko umwana uri munsi y’imyaka 18 yishyiraho “tatouage”.

Abakuru nabo babyemerewe babanza kwandikwa mu bitabo byabugenewe ndetse bakabanza guhabwa n’impapuro zo mu nzego z’ibanze.

Muri Leta zunze umwe za Amerika nta tegeko ribuza kwishushanyaho ariko buri Leta ukwayo usanga ifite itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 18 kwishushanyaho.


Comments

GGG 12 April 2019

Rwose nanjye ndabishyigikiye, bitabaye urwiganwa, no mu RWANDA niko byari bikwiye kumera.