Print

Kim Kardashian agiye kuza i Kigali[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 April 2019 Yasuwe: 3216

Uyu muhango witezwemo abantu batandukanye barimo n’umunyamideli Kim Kardashian.

Umuyobozi Ushinzwe Imirimo rusange muri Marasa Umubano Hotel, Uwizeye Joël, yabwiye IGIHE ko hotel itazafungurwa bucece ndetse ko Kim Kardashian ari mu batekerejweho mu ifungurwa ryayo.

Yagize ati “Mvuze Kim Kardashian ariko hashobora no kuza abandi batandukanye. Abanyarwanda bitegure ko tuzafungura hotel mu buryo bufatika. Marasa ni ishami ry’ikigo gikomeye ku buryo kubivuga tubyizeye.’’

Marasa ni urugingo rwa Sosiyete Mpuzamahanga Madhvani Group yo mu Bwongereza izwi mu ruhando rw’ibigo bikomeye mu by’amahoteli, aho ifite izirenga 25 ku Isi.

Kim Kardashian amaze imyaka irenga icumi ari mu bagore bavugwa cyane muri Amerika, ahanini biturutse ku mibereho ye ndetse no kuba ari umugore w’umuraperi Kanye West [Ye].

Kim Kardashian yanamamaye mu kiganiro mpamo ahuriramo n’abavandimwe be, Keeping Up With The Kardashians.

Umwaka wa 2020, Marasa Umubano Hotel izatahwamo ni uw’amateka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko uzahurirana n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 53, bifite abaturage miliyari 2.3 bangana na 1/3 cy’abatuye Isi.

Marasa Umubano Hotel imaze imyaka ibiri ivugururwa nyuma yo kugurwa na Marasa Holdings Ltd muri Mata 2017. Ni umushinga washowemo miliyoni $14.4.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuyivugurura izaba igeze ku gipimo cya 70% mu mpera za 2019, itahwe ku mugaragaro mu ntangiriro za 2020.


Comments

mmm 13 April 2019

ubwo ko muba mutatubwiye aho iherereye kweri?