Print

Benshi bakozwe ku mutima n’ibyo Mesut Ozil yakoreye umwana ubana n’ubumuga bwo kutabona bahuye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2019 Yasuwe: 4351

Mesut Ozil ukunze gufasha abatishoboye,yafashije uyu mwana ufite ubumuga bwo kutabona kugera ku kibuga cya Emirates,Arsenal ikiniraho,aramuganiriza ndetse amugira inama nyinshi zamufasha mu buzima busanzwe.

Mbere y’umukino Arsenal yatsinzemo Napoli ibitego 2-0 muri UEFA Europa League,Mesut Ozil yabonanye n’uyu mwana utabona ariko ukunda umupira w’amaguru cyane,baraganira ndetse agira ubufasha amugenera.

Mesut abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ndishimye cyane kuba nahuye n’inshuti yanjye Mikey.Ntabwo abasha kubona kubera uburwayi bw’ijisho yagize ariko ntibumubuza gukina umupira w’amaguru.Ndabizi uzagera ku nzozi zawe mwana muto.”

Abantu barenga miliyoni bamaze kureba amashusho ya Ozil ari kumwe n’uyu mwana w’umuhungu wahumye ijisho rimwe ndetse benshi bishimiye uyu mukinnyi cyane.





Mesut Ozil yashimwe na benshi kubera urukundo yagaragarije uyu mwana utabona