Sporting CP yazamuye Cristiano Ronaldo ikamugurisha muri Manchester United yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Real Madrid na Juventus,irifuza kwitirira iki gihangange stade yayo mu rwego rwo kumuha agaciro kubera ibyo yabagejejeho.
Nyuma yo kwitirirwa ikibuga cy’indege cyo mu gace ka Madeira,Ronaldo akomeje guhabwa agaciro n’abanya Portugal aho kuri ubu ubuyobozi bwa Sporting CP bwamaze gutangaza ko nta kabuza bugiye kumwitirira Stade yabo.
Ubuyobozi bwa Sporting CP bwavuze ko stade yabo ’Jose Alvalade’ stadium ishobora kuzitwa ’CR7 Stadium’ cyangwa ’Alvalade CR7 mu minsi iri imbere.
Umuyobozi wa Sporting CP, Frederico Varandas yabwiye ikinyamakuru O Jogo ko bari kuvugana n’abahagarariye Cristiano Ronaldo ndetse abayobozi bagenzi be bemeye iki cyifuzo.
Ronaldo yageze muri Sporting CP mu mwaka wa 1997 akiri muto cyane,ayikinira umukino wa mbere mu mwaka wa 2002.Kuva 2002 kugeza 2003,Ronaldo yakiniye Sporting CP imikino 25 ayitsindira ibitego 3,yerekeza muri Manchester United yamugize igihangange.
Sporting CP irashaka kwita stade yayo CR7