Print

Abakinnyi babiri ba Bayern Munich bateraniye ibipfunsi mu myitozo irahagarara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 3119

Ikinyamakuru Bild cyo mu Budage cyanditse ko aba basore babiri bari mu myitozo,umwe yabwiye mugenzi we nabi,ibyari imyitozo bihinduka itsibaniro ry’ingumi n’imigeri,bagenzi babo barahurura baza kubatandukanya.

Ubwo Bayern yari mu myitozo yo gutegura umukino ifitanye na Fortuna Dusseldorf kuri iki cyumweru,Lewandowski yegereye Coman amubwira amagambo ataramushimishije nibwo uyu Mufaransa yarakaye amutera igipfunsi mu maso bahita batangira kurwana inkundura.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bateranye ibipfunsi mu maso barakomeretsanya mbere y’uko bagenzi babo bahagoboka bakabajya hagati.

Ba myugariro babiri, Jerome Boateng na Niklas Sule nibo bari hafi y’abo ndetse ngo nibo bagerageje guhosha iyi mirwano yari ikomeye.

Nubwo ngo aba bakinnyi bombi barwanye,umutoza wabo Niko Kovac yarabaganirije barangije bakomeza imyitozo yo gushaka uko bakwisubiza Bundesliga.

Umutoza Niko Kovac yatangarije abanyamakuru ko aba bakinnyi bombi batazahanirwa kuba bararwaniye mu myitozo,kubera ko banditse basaba imbabazi ndetse ngo barihuje bakemura ikibazo bagiranye.

Si ubwa mbere rutahizamu Robert Lewandowski witoza imikino ya Kick Boxing arwanye na mugenzi we,kuko muri Gashyantare 2018,yarwaniye na Mats Hummels mu myitozo.



Lewandowski na Coman barwaniye mu myitozo yo kuwa Kane