Print

Kim Kardashian arashaka kuba umwunganizi mu mategeko atagiye kubyiga mu ishuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 879

Mu kiganiro kirambuye yahaye ikinyamakuru Vogue,Kim Kardashian West yatangaje ko yatangiye kwihugura mu mategeko mu gihe cy’imyaka 4,kugira ngo azabashe kuba umunyamategeko mu mwaka wa 2022 bitabaye ngombwa ko ajya mu ishuli ahubwo azakora ibizamini bizwi nka California bar,aho umuntu ahura n’inzobere zikamubaza ibibazo,yabitsinda agahabwa impamyabumenyi.

Yagize ati “Ngomba gutekereza cyane kandi ngaha umwanya ibi bintu.ntabwo umuntu umwe yaha abantu benshi ubutabera,ahubwo ni ihuriro ry’abantu benshi.Natekereje ku gaciro kanjye kandi ndifuza gufasha abaturage batakaje byinshi kubera rubanda.

Umwe mu bahanga mu byerekeye iki kizamini cya California bar yatangaje ko kiba gikomeye kurusha ibindi byose kuko uwifuza kuba umunyamategeko aba asabwa kumenya buri tegeko ryose.Kibamo guhitamo ibisubizo,ndetse no kwandika inyandiko nyinshi.Utsinze California bar ngo aba afite ubuhanga bwinshi ndetse akwiye kuba umwunganizi mu mategeko.

Kim Kardashian ari kwigishwa n’abahanga mu mategeko barimo uwitwa Jessica Jackson na Erin Haney kugira ngo azatsinda iki kizamini cya Calfornia Bar gikorwa na buri wese utarigeze ujya mu mashuli yigisha amategeko.

Calfornia ni imwe muri Leta 4 zo muri USA yemerera abantu gukora ibizamini bikomeye by’amategeko batarigeze bayiga mu ishuli.

Kim Kardashian yifuje kwiga amategeko ngo ajye yunganira abantu nyuma yo gufunguza umugore witwa Alice Marie Johnson wamaze imyaka 21 muri gereza ashinjwa gucuruzaga ibiyobyabwenge.



Kim Kardashian arifuza kuba umunyaamtegeko muri 2022