Print

Indege ngari kurursha izindi ku isi yagurutse mu kirere ku nshuro ya mbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 7311

Iyi ndege yakozwe na Stratolaunch yageze mu kirere bwa mbere,ikorerwa amageragezwa n’inzobere ubwo yari hejuru y’ubutayu bwa Mojave mu mujyi wa California,kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Mata 2019.

Iyi ndege y’umweru ifite ibaba riruta iry’ikibuga gikinirwamo umukino wa American football,ndetse ifite moteri 6,yamaze amasaha arenga 2 mu kirere ku munsi w’ejo irongera isubira ku butaka,abantu amagana bari baje kuyireba bakoma amashyi y’urufaya.

Umuyobozi w’uruganda Stratolaunch rwakoze iyi ndege, Jean Floyd yishimiye cyane iyi ndege nshya ndetse avuga ko urugendo rwayo rwa mbere rwagenze neza cyane.

Jean Floyd yashimiye abantu bose bakoranye na Stratolaunch kugira ngo iyi ndege y’akataraboneka ikorwe ndetse ikaza ifite ubushobozi bwo gutwara ibintu biremereye cyane.

Paul Allen wafashije Bill Gates gushing Microsoft mu mwaka wa 1975,niwe washinze uru ruganda rwa Stratolaunch muri 2011.