Print

Nyina wa Romelu Lukaku yarijijwe cyane no guhura na Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 4870

Uyu mubyeyi wareze Lukaku na murumuna we mu buzima bugoye cyane,yarijijwe no guhura na kabuhariwe Lionel Messi ku kibuga Old Trafford kuwa Gatatu w’iki cyumweru, biramurenga azenga amarira mu maso.

Adolphine Lukaku yahobeye cyane Messi ndetse yifatana nawe agafoto k’urwibutso ubwo bahuriraga ku kibuga Old Trafford.

Messi yafashije ikipe ya FC Barcelona kwitwara neza muri uyu mukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League,warangiye FC Barcelona itsinze Manchester United igitego 1-0,cyitsinzwe na Luke Shaw.

Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje nyina wa Lukaku yishimiye guhura na Messi ndetse yaramubonye avuza induru cyane ngo ’Messi, Messi, Messi’.





Nyina wa Lukaku yishimiye guhura na Messi