Print

Solskjaer yatunguye benshi kubera umukinnyi yatangaje ko ahagaze neza kurusha abandi mu ikipe ya Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 3184

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko Scott McTominay ukomoka muri Ecosse ariwe mukinnyi uhagaze neza ndetse uko yitwaye mu mukino ubanza wa FC Barcelona aribyo byatumye yiyemeza kumukoresha mu mukino wo kwishyura.

Yagize ati “Ni umusore ukiri mutowagaragaje ubuhanga budasanze mu mukino wo kuwa Gatatu.Tuzamukenera cyane kuwa Kabiri.

Solskjaer yaruhukije Scott McTominay mu mukino wa Shampiyona Manchester United yatsinzemo Westham ibitego 2-1,kugira ngo azabe ahagaze neza kuwa Kabiri.Twamuhaye akaruhuko uyu munsi.”

Uretse Solskjaer,umutoza Jose Mourinho nawe yavuze ko Scott McTominay ariwe witwaye neza kurusha bagenzi be ku mukino baheruka gutsindwamo na FC Barcelona igitego 1-0.


McTominay ahagaze neza muri Man Utd