Print

Drake yongeye kwitwa umuteramwaku kubera umukinnyi wa PSG yifotoranyije nawe mbere yo kunyagirwa na Lille

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2019 Yasuwe: 2464

Abafana ba PSG bagize ubwoba ubwo Kurzawa yashyiraga hanze ifoto yifotoje ari kumwe na Drake,none ubwoba bwabo byagaragaye ko bwari bufite ishingiro kuko banyagiwe ibitego 5-1 na Lille kuri iki Cyumweru.

Arsenal yatsinzwe igitego 1-0 na Everton nyuma y’aho Aubameyang yifotoranyije na Drake,Manchester City yatsinzwe na Tottenham igitego 1-0,nyuma y’aho Aguero yifotoranyije na Drake.

Jadon Sancho ukinira Dortmund yifotoranyije na Drake,Bayern ibatsinda ibitego 5-1 ku munsi wakurikiyeho.

Uretse uyu mwaka,Drake yiswe umuteramwaku ubwo mu mwaka ushize yifotoje ari kumwe na Conor McGregor ukina imirwanire ya UFC,bukeye akubitwa na Khabib Nurmagomedov.Muri 2015 Serena Williams yifotoje ari kumwe na Drake,bukeye atsindwa na Roberta Vinci muri US Open.

Kubera uku kuntu Drake yagiye yifotozanya n’ibyamamare bigatsindwa imikino byakinnye nyuma y’aho,byatumye benshi bemeza ko ari umuteramwaku ndetse akwiriye kwirindwa na benshi.



Drake yashinjwe gutera umwaku Manchester City na Arsenal nyuma yo kwifotozanya na ba rutahizamu bazo