Print

Unai Emery arifuza kugura ba rutahizamu babiri bitwaye neza muri uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2019 Yasuwe: 2346

Arsenal iri kurwana no kurangiza mu makipe 4 ya mbere,irifuza kongera imbaraga mu busatirizi ariyo mpamvu Emery yatangiye kurambagiza ba rutahizamu yifuza kugura mu mpeshyi.

Unai Emery ntarahabwa amafranga yo kugura abakinnyi ariko biteganyijwe ko nabasha kugeza Arsenal mu makipe ane ya mbere muri premier League,azahabwa arenga miliyoni 100 z’amapawundi kugira ngo asane ahava mu ikipe ye.

Ryan Fraser yitwaye neza mu ikipe ya AFC Bournemouth muri uyu mwaka w’imikino,kuko amaze gutsinda ibitego 8 ndetse yatanze imipira 10 yavuyemo ibitego,mu gihe Moussa Dembele wa Lyon amaze kuyitsindira ibitego 18 muri uyu mwaka w’imikino.

Unai Emery yakunze Dembele akiri mu ikipe ya Celtic ndetse ngo asanzwe ari umufana ukomeye we,ndetse na Ryan Fraser.

Nubwo Dembele yifuzwa na Manchester United,Emery yamaze gusaba abashinzwe kumugurira abakinnyi ko batangira kumurambagiza



Dembele na Fraser barifuzwa na Emery