Print

Impanga zitaravuka zagaragaye ziri guteranira ibipfunsi mu nda ya nyina [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2019 Yasuwe: 4291

Ababyeyi b’aba bana bakomoka mu gace kitwa Yinchuan mu Bushinwa batunguwe n’amashusho beretswe n’iki cyuma cyo kwa muganga,ubwo babonaga abana batwite bari kurwanira inkundura mu nda ya nyina.

Amafoto ndetse n’amashusho y’iki cyuma yerekanye izi mpanga z’abakobwa ziri guterana ibipfunsi mu maso ndetse ziri kurebana.

Nubwo aba bana bagaragaye bari kurwanira mu nda ya nyina,bavutse ari bazima mu cyumweru gishize.

Aba bana biswe Cherry na Strawberry,bateye ubwoba ababyeyi babo kwa muganga ubwo bagaragazwaga n’icyuma cyo kwa muganga mu mezi 4 ashize bari kurwana, bituma bakeka ko bazavuka batameze neza.

Mu minsi ishize uruhinja rwafotowe ruri kwerekana urutoki rwa musumbazose mu nda ya nyina,bituma benshi ku isi bacika ururondogoro.