Print

Danny Vumbi n’abandi bagiraneza basuye Ndahimana wasezeranye yambaye Kambambili bamushyikiriza inkunga ya miliyoni 5 FRW bamukusanyirije [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2019 Yasuwe: 6045

Iri tsinda ryari rihuriwemo n’Abanyarwanda b’impande zose, ryakusanyije aya mafaranga rimuguriramo inzu nziza yo kubamo, iri ahantu heza i Shyogwe, ifite umuriro kandi irimo isima(ciment) ndetse ifite ibyangombwa byose byanditse kuri Ndahimana na madamu we Mutuyemariya Consilie.

Nyuma yo kumugurira inzu nziza, amafaranga yasagutse bamuguriyemo moto nshya izajya itwara abagenzi, amafaranga izajya yinjiza akazajya ahabwa uyu muryango wari umaze imyaka myinshi mu bukene bukabije.

Kuwa 29 Ugushyingo 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari wambaye kambambili yagaragaye ari gusezerana n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 benshi bacika ururondogoro bituma abantu benshi biyemeza kubafasha.

Nyuma yo gutabarizwa n’itangazamakuru ndetse n’abagiraneza,Ndahimana n’umufasha we basezeranye imbere y’Imana basa neza ndetse ubukwe bwabo butahwa n’urujya n’uruza rw’abantu.Ndahimana n’umuryango we batuye mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019,nibwo Danny Vumbi na bagenzi be bafatanyije muri iki gikorwa cy’indashyikirwa basuye Ndahimana aho atuye bamushyikiriza Moto nshya ndetse muri izi miliyoni 5 FRW bakuzanyije bamuguriyemo inzu ya ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700.







Comments

BENIMANA sosthene 17 April 2019

Imana ibahe imigisha myinshi kuricyo gikorwa mwakoze cyo gufasha uwo muryango


16 April 2019

hhhhhh mbega nibyiza change rwose


big boss 15 April 2019

Danny nkusabiye umugisha sinkuzi ndakumva uyu mutima imana yomw’ ijuru ntizabure kuguhembera uyu mutima wowe nabagenzibawe murakoze cyaneeeeee