Print

Afurika yunze Ubumwe yategetse ubuyobozi bwa Sudan gusubiza ubutegetsi abasivili mu minsi 15 gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2019 Yasuwe: 1025

Aka kanama ka AU, kabwiye aba basirikare bafashe ubutegetsi bwa Sudan ko nibaramuka badahaye ubutegetsi abasivili bazakurwa muri uwo muryango.

Mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’umuhuro wabereye i Addis Abeba ku murwa mukuru wa Ethiopia, ryatangaje ko ubu butegetsi bwa gisirikare bunyuranyije n’ibyifuzo by’abaturage ba Sudani ariyo mpamvu bagombaga kubasubiza ubu butegetsi mu minsi 15 batabikora bagafatirwa ibihano.

Iyi nama yamenyesheje aba basirikare bari ku butegetsi bwa Sudan ko nibadasubiza ubutegetsi abasivili, Sudani izafatirwa ibihano byo kutazongera kugira uruhare mu bikorwa by’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afrika

Liyetena Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan niwe uyoboye Sudani mu gihe cy’inzibacyuho ndetse yijeje abasivili bahiritse Omar al Bashir ko mu minsi iri imbere izabasubiza ubutegetsi.