Print

Cardi B yatunguranye avuga ko adakumbuye umugabo we Offset ahubwo avuga uburyo igitsina cye aricyo akumbuye cyane

Yanditwe na: Martin Munezero 16 April 2019 Yasuwe: 3716

Uyu muraperkazi Cardi B ukunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo ‘Girl like you’ yafatanyije na Maroon 5 yatandukanye n’umuhanzi Offset mu mezi make ashize nyuma yo kubyarana umwana w’umukobwa Kulture.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu kiganiro cy’imbonankubone Cardi B yinywera agakawa yavuze ko akumbuye igitsina cy’umugabo we Offset by’umwihariko mu kanwa, mu myanya y’ibanga n’ahandi hose

Uyu mugore yahamirije abari bamukurikiye nk’uko TMZ ibitangaza ko nta kindi kintu yifuza kuri Offset uretse ibyo yavuze haruguru.

Cardi B na Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset bisa nk’aho batandukanye, ariko uyu mugabo we ntarava ku izima kuko nko mu minsi mike ishize yaguriye uyu mugore ururabo rw’irosa rufite agaciro ka miliyoni 13 n’ibihumbi 410 mu rwego rwo kwigarurira umutima we gusa biba iby’ubusa.