Print

Umukobwa wari urangije kaminuza yahanutse ku gasongero k’inyubako ndende arapfa ubwo yageragezaga kwifata Selfie

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2019 Yasuwe: 5609

Uyu mukobwa ukomoka ahitwa Portland muri Oregon wagombaga kurangiza kaminuza mu kwezi gutaha,yahanutse kuri iyi nyubako ubwo yashakaga kwifata selfie umujyi wa new York ugaragara neza mu ifoto.

Abapolisi ba New York batangaje ko Sydney yangiritse bikomeye ubwo yahanukaga kuri iyi nyubako ku Cyumweru gishize,saa cyenda z’amanywa.

Ubwo Polisi yageraga aho uyu mukobwa yahanukiye,yasanze yashenjaguritse,niko kumujyana igitraganya ku bitaro bya St Barnabas,yaje gupfiramo nyuma.

Umunyeshuli wiganaga na Sydney,bahuye mbere y’uko ahanuka kuri uyu munara w’iyi nyubako ndende yavuze ko ngo yamubwiye ko ashaka gufata agafoto keza mbere yo gusoza amashuli.

Yagize ati “yavuze ko yifuza kujya kwifatira ifoto ku munara ndetse akanishimisha mbere y’uko arangiza amasomo.”




Sydney yahanutse ku gasongero k’iyi nyubako ari kwifata selfie