Print

Dore amananiza leta ya Uganda yashyizeho yatumye Filimi zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ziterekanwa muri iki gihugu

Yanditwe na: Martin Munezero 16 April 2019 Yasuwe: 3293

Iki gikorwa cyaje guhagarara kubera ko leta ya Uganda yashyizeho amananiza yatumye igikorwa cyo kwerekana izi filime gihagarara, mu gihe zagombaga gutangira kwerekanwa mu ntangiriro z’uku Kwezi turimo.

The New Times yatangaje ko filime zirimo iyitwa ‘100 days’ yerekana ibyakozwe muri Jenoside na ‘Shake Hands with the Devil’ zagombaga kwerekanwa ku wa 2 no ku wa 9 Mata 2019 ariko Urwego Rugenzura Itangazamakuru muri Uganda, ruza gusaba abagombaga kwerekana izi filime ko hari ibintu bimwe babanza gutunganya.

Zagombaga kwerekanwa na African Movie Night Kampala, ariko ntizerekanwa kubera amananiza bashyiriweho n’uru rwego.

Ibaruwa uru rwego rwanditse ku wa 1 Mata 2019, habura umunsi umwe gusa ngo zerekanwe, yagiraga iti “Urwego rushinzwe itangazamakuru rwamenye ko filime ‘100 days’ muzayerekana ku wa 2 Mata 2019 saa moya n’igice z’umugoroba mu nzu y’igihugu yerekanirwamo filime imbere y’imbaga nyamwinshi ndetse mwakomeje kugenda mukora ibikorwa byo kwamamaza nyamara mutarabimenyesheje ubuyobozi nk’uko biteganywa n’itegeko.”

“Intego y’iyi baruwa ni ukubibutsa ko hari byinshi mugomba gushyira ku murongo kugira ngo mwemererwe, mbere y’ingengabihe yanyu yo kwerekana filime, mu rwego rwo kwirinda intambamyi.”

Abagombaga kwerekana filime babwiwe ko bagomba guhagarika ibikorwa bijyanye no kwerekana izi filime kugeza igihe babonye ibyangombwa bivuye kuri uru rwego bibemera gukomeza igikorwa cyabo.

Moses Serugo uhagarariye African Movie Night Kampala yavuze ko kumenyekanisha filime zitari izo muri Uganda kugira ngo zerekanwe byishyurwa $150 (angana 600,000 by’amashilingi cyangwa se 133,000 Frw).

Yabajijwe ubuziranenge filime igomba kuba yujuje ngo yerekanwe, mu gusubiza avuga ko uru rwego rwahagaritse kwerekana filime zabo rwari rwaramenyeshejwe intego ya African Movie Night Kampala yo gutuma rubanda babasha kubona filime zitandukanye z’abanyafurika mu buryo buboroheye.

Serugo arakomeza ati “Ziriya filime abantu bari basanzwe bafite ubushobozi bwo kuzireba. Igihe ibaruwa yatugereyeho yaradutunguye, kuyohereza habura umunsi umwe ngo twerekane ‘100 days’ byagize ingaruka kuri filime zose twari kwerekana.”

Iki cyemezo cyaratunguranye ariko bigeze kuri ‘100 Days’ bo biba ibindi kuko si bwari ubwa mbere yerekanwe kuko mu 2002 yeretswe abantu.

Yanavuze ko Eric Kabera wari wazitunganyije yari yabahaye uruhushya rwo kwerekana izi filime mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.