Print

Rutahizamu wa Rayon Sports ’Sarpong’ yeruye ahishura iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Asinah Era kugeza naho amutura igitego

Yanditwe na: Martin Munezero 16 April 2019 Yasuwe: 5871

Aya makuru y’uru kundo rwabo yavuzwe cyane ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa igitego cyatsinzwe na Sarpong ariko umukino wakurikiyeho wahuje Rayon sports na AS Kigali uyu musore yabuze igitego n’uyu muhanzikazi yaje kuwureba benshi mu bakunzi ba Rayon sport batangira gukemanga urukundo rw’aba bombi bavuga ko rushobora kuzahungabanya Sarpong mu mikinire ye.

Ibi kandi byakomeje kongera impaka nyuma yaho bimenyekanye ko Asinah ari umufana n’umukunzi w’ikipe mukeba ya APR FC.

Gusa mbere yuko umukino ukomeye mu Rwanda uhuza Rayon Sport ikinamo uyu rutahizamu ukomoka muri Ghana na APR fc ifanwa n’uyu mukobwa bivugwa ko yihebeye uba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Mata uyu mukinnyi yahisemo gukura abafana mu gihirahiro avuga ibye na Asinah Hera

Sarpong aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuye imuzi iby’uko yahuye na Asinah bwa mbere atazi ko ari icyamamare kugeza ubwo aje kumushyigikira ndetse akamutura n’igitego rukumbi yatsindiye ikipe ya Rayon Sports, mu mukino wa Shampiyona yahuragamo n’umukeba Kiyovu Sports.

Ati: ‘’Nanjye hashize iminsi mike ntangiye kubyumva, Asinah ni inshuti yanjye nziza, turavugana, turahura iyo twembi dufite akanya, turasohokana, urebye ni umuntu umfasha cyane kumenya u Rwanda kuko maze igihe kitari kinini hano”.

Asinah aherutse gushyira kuri Instagram ifoto ari nayo yaba yaratangiye kuvugwaho cyane maze uyu muhanzikazi ashimira Sarpong ko ari umufotozi mwiza.

Sarpong yasobanuye ko iby’iyo foto agira ati: “Twasohokanye mu itsinda ryanjye twari abasore bane ahitwa Pilipili na Asinah yasohokanye n’abakobwa bane. Ntabwo nari muzi, hanyuma bansaba kubafasha nkabafotora, ntabwo nari nzi ko ari icyamamare, ntabwo nigeze menya ko ari umuhanzi, niyo nshuro ya mbere nari mubonye.

Igihe yashyize imwe mu mafoto namufotoye ku rukuta rwe rwa Instagram yaranshimiye nk’umufotozi mwiza, nanjye ndebye ku ifoto ndatangara nti oooh!!! ngomba kumubera umwana mwiza.’’

Sarpong avuga ko asohotse hanze ari bwo yatangiye kumva abantu bavuga ko ari umukunzi wa Asinah, amubajije niba haba hari ikindi kibyihishe inyuma aramusubiza ati “Urebye nta kidasanzwe”. Nyuma y’aha nibwo yatangiye kumenya Asinah uwo ari we amenya ko ari umuhanzi uririmba injyana ya Dancehall.

Sarpong ukunda kumva abantu bavuga nabi izina rye, yatangiye kwigisha Asinah uko barivuga nawe amusezeranya ko nagira aho yumva barivuga nabi azabahwitura. Gusa avuga ko kuba ari umuhungu kugira umukobwa bakundana bitamugwa nabi.

Ati “Kuba ndi umuhungu nkagira umukobwa w’inshuti yanjye ni ibisanzwe mu buzima. Niko njye na Asinah tubanye”.

Ku rundi ruhande ariko Asinah yumvikanye avuga ko nubwo uyu rutahizamu atari umukunzi we, ariko yujuje iby’umusore wamubera umukunzi.

Sarpong yatuye Asinah igitego

Sarpong utarya iminwa ko yatsindiye Asinah igitego ubwo yazaga kumushyigikira, avuga ko n’ubwo Stade ya Kigali yari irimo abafana barenga ibihumbi bitatu, ariko igitego yagitsindiye uwo yamenye neza ko yaje kumushyigikira bwa mbere.

Ati: “Narishimye cyane ubwo yazaga kunshyigikira mu mukino twahuragamo na Kiyovu Sports, nubwo mbere y’uko utangira atigeze ambwira ko ari buze. Nahize igitego ku bwe kugeza nkibonye ndetse naranakimutuye nk’umuntu waje kunshyigikira, narakimutuye kuko ari yo nshuro ya mbere yari aje kundeba nkina”.

Michael Sarpong akaba ari umwe muri ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’uyu mwaka kuko afite 10, aho arushwa n’aba mbere ari bo Nizeyimana Djuma wa Kiyovu ndetse na Jules Ulimwengu banakinana muri Rayon Sports bombi bafite 12.

Ikipe ya Rayon Sports ya Sarpong ikaba ifite umukino ukomeye izakiramo APR FC bahora bahanganye, mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu mukinnyi amaze guhura na APR FC mu mikino itatu, mu mukino wa mbere wari uw’Agaciro Development Fund Football Championship, warangiye Rayon Sports yegukanye igikombe ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Uwa kabiri wari uwa Shampiyona aho Rayon Sports yawutsinzwe 2-1, iki kimwe kikaba cyaratsinzwe na Sarpong, mu gihe uwa gatatu wari uw’igikombe cy’intwari Gikundiro ikaba yarawutsinzwe 1-0.