Print

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Yanditwe na: Ubwanditsi 17 April 2019 Yasuwe: 7931

Muri Nzeri 2015, ni bwo Murwanashyaka we na Musoni Straton wari umwungirije ku buyobozi bwa FDLR bahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko. Icyo gihe Murwanashyaka yakatiwe igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka 8.

Ikinyamakuru Bwiza cyanditse ko Dr. Ignace Murwanashya yatawe muri yombi bwa mbere i Mannhein mu Budage kuwa 07 Mata 2006, akurikiranyweho iby’ingendo zitemewe, ariko yahise arekurwa. Kuwa 26 Gicurasi 2006, u Budage bwatangiye iperereza ku byaha by’intambara yaregwaga ariko ubushinjacyaha burihagarika ritageze kure. U Rwanda rwasabaga ko arwohererezwa rukamucira urubanza.

Dr. Ignace na Straton, urukiko rwabakatiye mu mwaka wa 2015, Murwanashyaka akatirwa igifungo cy’imyaka 13 naho Straton wari umwungirije akatirwa imyaka 8. Kuwa 20 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwa Karlsruhe mu Budage rwasheshe igihano cy’imyaka 13 yari yarakatiwe Dr Ignace Murwanashyaka, ruvuga ko mu kumukatira bwa mbere hakozwe amakosa menshi mu rwego rw’amategeko.

Uru rukiko rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 kuri Musoni Straton, akazakirangiza muri uyu mwaka. Ubushinjacyaja bwavuze ko bufite ibindi bimenyetso ku byaha byashinjwaga Dr Ignace Murwanashyaka, akaba yitabye Imana atabiburanishijwe cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda .

Amwe mu mateka ye, Bwiza yanditse ko ibikorwa bya Politiki yabitangiriye mu kurwanya Leta y’u Rwanda mu mutwe wa FDLR, wari ufite politiki n’ishami rya Gisirikare. Ibi byatumye akora ingendo nyinshi muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho abasilikali ba FDLR baba.

Mu mwaka wa 2005, Umuryango w’abibumbye wamufatiraga ibihano byo kudatembera kubera ko yashinjwaga gufasha mu bikorwa by’ikwirakwizwa ry’intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.

Ignace Murwanashyaka apfuye urubanza rwe rwari rutararangira.


Comments

sezikeye 17 April 2019

Niyigendere.C’est le chemin de toute la terre comme on dit.Ni iwabo wa twese.Impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka ku munsi wa nyuma.


17 April 2019

Si musetse ko yavuyemo umwuka ariko na none ibi byose bige bitubera isomo.

Abantu benshi bazize ubusa barickwa, baraganje kwa Nyagasani, harya wowe ubasanzeyo kandi waragize uruhare ruziguye CG rutaziguye mu ibabara ndetse cg mu iyickwa ryabo iyo ubasanzeyo ubasobanurira iki??

(Gusa Ni uko Imana ari inyampuhwe nyine naho ubundi byaba ibindi...)

Ariko rero uyu mugabo ajya kugira agashusho nk’aka Pastor Rutayisire, mbonye iyi pht ndamwikanga.