Print

Umwana wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye mu mujyi se avukamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2019 Yasuwe: 5527

Cristiano Jr ukinira Juventus y’abatarengeje imyaka 9,yayifashije gutsinda Maritimo China ibitego 25-0 birimo 7 yatsinze wenyine mu gice cya mbere.

Cristiano Jr ukomeje guca amarenga ko ashobora kuzasimbura se mu gutegeka isi muri ruhago,yongeye gutsinda ibitego 5 indi kipe yitwa Camacha mu mukino bayitsinzemo ibitego 15-1.

Cristiano Jr yafashije Juventus U-9 kwegukana iri rushanwa ry’iminsi 2 ndetse arisoza afite ibitego 12 mu mikino 2 gusa byatumye ibinyamakuru byose ku isi bicika ururondogoro.

Cristiano Jr yakoraga amateka mu gihe se yasezererwaga n’ikipe ya Ajax yaraye ibatsinze mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League ibitego 2-1.