Print

Uganda yiteguye guha ubuhungiro Omar al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2019 Yasuwe: 1117

Ubuyobozi bwa Uganda buvuga ko Bashir aramutse asabye ubuhungiro yabuhabwa bitewe n’uruhare yagize mu mishyikirano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ko guha ubuhungiro Bashir bishoboka ariko bizagirwamo uruhare na Perezida Museveni ubwe.

Yagize ati “Omar al- Bashir aramutse asabye ubuhungiro muri Uganda ni ingingo yasuzumwa na Perezida wa Uganda. Twishimiye ko Bashir yagize uruhare mu kuzana amahoro muri Sudani y’Amajyepfo bityo ubusabe bwe bw’ubuhungiro twabuha agaciro.”

Omar Al Bashir yahiritswe ku butegetsi yari amazeho imyaka 30 n’ingabo ze mu Cyumweru gishize nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yatangiye mu Ukuboza umwaka ushize ihereye ku izamuka ry’igiciro cy’umugati.

Bashir yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC,kubera gushinjwa ubwicanyi bwabereye i Darfur kuva muri 2005.Museveni yanenze bikomeye uru rukiko mu mwaka wa 2016 ko rukoreshwa n’abantu b’imburamumaro.


Comments

Banana R 17 April 2019

Amatwi arimurupfu ntiyumva iyagenda mbere ubuntakibazo abafite ubuhungiro byararangiye kuko yageze kumunigo ubuyaraye yota akariro hamwe nabandi.Nicyo gitegereje nabandi.