Print

Muhire Kevin nawe yashyizwe ku karubanda yambaye ubusa buri buri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2019 Yasuwe: 12379

Uyu musore usigaye akina mu Misiri mu ikipe ya El Dakhleya Sporting Club,akurikiye Kimenyi Yves nawe washyizwe ku karubanda n’abantu bataramenyekana bavuze ko biteguye gushyira hanze abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bagiye baganira n’abakobwa bambaye ubusa kuri Skype.

Uyu mukinnyi wavutse tariki 17 Ukwakira 1998,nawe yagaragaye mu mafoto yambaye ubusa ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyamba, ndetse biravugwa ko abafite amashusho y’aba bakinnyi baragenda bayashyira hanze buhoro buhoro.

Abantu bashyira hanze aya mafoto n’amashusho y’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyarwanda,bavuga ko bashaka guca ubuhehesi bwabo.

Uyu musore ukiri muto yafotowe yambaye ubusa ndetse afashe igitsina cye,mu mafoto n’amashusho byashyizwe hanze.

Ku wa mbere wiki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza ubwambure bwa Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa APR FC aho bivugwa ko aya mashusho yayahaga umukobwa barimo baganirira kuri Skype akamusaba ko yamwereka igitsina cye.



Muhire Kevin nawe yashyizwe ku karubanda yambaye ubusa


Comments

fifi 17 April 2019

Abifotora bambaye ubusa cg bagafotorwa n’abakunzi babo barangiza bakabika ayo mafoto akabo kashobotse pe! Mbega akumiro!mbabajwe n’abana birirwa bareba ibidafite cumi na kabiri!