Print

Itangazo rya cyamunara y’imitungo itimukanwa iherereye mu karere ka Kamonyi na Muhanga

Yanditwe na: Ubwanditsi 16 April 2019 Yasuwe: 195

Mu rwego rwo kurangiza urubanza RCOM 00411/2016/TC/Hye rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Huye kuwa 12/1/2017 Sacco Imarabukene Ngamba yatsinzemo Niyodusenga Eliel;

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko hazagurishwa muri cyamunara imitungo itimukanwa ya Niyodusenga Eliel ku buryo bukurikira:

1. Kuwa kabili taliki 23/4/2019 saa yine za mu gitondo hazagurishwa muri cyamunara inzu ye iri mu Kagali ka Mwulire, Umurenge wa Rukoma Akarere ka Kamonyi

2. Kuwa Gatatu taliki 24/4/2019 saa tanu z’amanywa hazagurishwa ishyamba rye riri mu Kagali ka Ndago, Umurenge wa Kyumba Akarere ka Muhanga.

Iyi cyamunara itangajwe ku ncuro ya 3 kandi ikazabera aho iyi mitungo iherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel: 0788711060.