Kuri uyu wa gatatu ni bwo yi ndege yo bwoko bwa Boeing 737-800NG yahagurutse ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza i Kinshasa irimo abagenzi 119.
Biteganyijwe ko Rwandair izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru zijya i Kinshasa. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo, ingendo zijya i Kinshasa zizajya zikorwa buri wa gatatu, ku wa gatanu ndetse no ku cyumweru.
Iyi ndege yakoze urugendo rwa mbere rwerekeza i Ndjili, yahagurutse i Kigali mu ma saa yine za mu gitondo. Ikigera i Kinshasa yakirijwe kumenwaho amazi, umuhango umenyerewe cyane mu by’indege nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Rwandair.