Print

Bisi yari itwaye ba mukerarugendo yahanutse ku musozi ihitana abantu 29

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 15810

Ibinyamakuru byo muri Portugal byashyize hanze amafoto y’iyi bisi imaze guhanuka ku manga,ikikijwe n’imbangukiragutabara 19 ndetse SIC Television yatangaje ko iyi modoka yahanutse ku manga ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Umuyobozi w’agace ka Caniço gaherereye kuri iki kirwa kivukaho Cristiano Ronaldo witwa Filipe Sousa yagize ati “Nta magambo nabona avuga uko ibyabaye byagenze.Ndumva uburibwe bw’abaguye muri iyi mpanuka.”

Iyi modoka yarimo ba mukerarugendo 55,yataye umuhanda,ihanuka ku manga ihitana abagera kuri 29,abakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro bya Funchal.

Filipe Sosa yatangaje ko abantu baguye muri iyi mpanuka y’imodoka barimo abagore 17 n’abagabo 11.Umunya Portugal wari uyoboye aba ba mukerarugendo na shoferi wabo,barokotse iyo mpanuka.

Abayobozi ba Portugal bose bihanganishije imiryango y’aba ba mukerugendo biganjemo Abadage ndetse perezida w’igihugu yatanze indege ye kugira ngo ikoreshwe mu kujyana abakomeretse mu bitaro bikuru.