Print

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ubukwe bakoreye mu byondo bambaye imyenda idasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 5010

Bisanzwe bizwi ko umukwe n’umugeni bambara neza ndetse bakitegura neza ubukwe,ariko aba bantu baciye ibintu muri Leta ya Florida ntibigeze babigenza uko,ahubwo bigiriye muri pariki yuzuye ibyondo ya Redneck Mud Park iherereye mu gace ka Punta,bambikana impeta.

Aba bageni bombi bahuruje imbaga ndetse batangarirwa na benshi mu bababonye kubera ukuntu basaga nabi ndetse uyu mugeni we yakoze agashya kuko yari yambaye utwenda tw’imbere gusa.

Aba bombi ntibigeze bajya gusezeranira mu rusengero ahubwo basezeraniye mu gikamyo bakodesheje cyari gitatseho umwenda w’umweru.

Uyu mugeni witwa Ahrielle asanzwe afite abana batutu ariko ntiyigeze ashidikanya gushyingiranwa n’umukunzi we mushya muri ubu bukwe butangaje.

Ikindi kintu cyatunguye benshi,ni uko nyuma yo kwambikana impeta bahise bajya kwishimira ibi birori bakirana mu byondo barivuruguta karahava.

Jeremy yabwiye abanyamakuru ko atari byiza kwizirika ku muco ahubwo buri wese agomba gukora ibyo ashaka mu buryo bwe ariyo mpamvu yahisemo gukora ubukwe muri ubwo buryo.