Print

Abo muri Ethiopia na Cote d’Ivoire batangajwe cyane n’imibyinire idasanzwe y’umukobwa wa Donald Trump ubusanzwe utasabanaga[AMAFOT+VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 April 2019 Yasuwe: 6014

Ubusanzwe Ivanka Trump ntajya agaragara asabana, akunze kuba yifashe atuje cyane. Uyu mugore w’imyaka 37, mu ruzinduko rwe agamije guteza imbere gahunda ya Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guteza imbere abagore.

Muri Ethiopia yasuye ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’abari n’abategarugori ku Cyumweru ku ya 14 Mata. Ubwo bamwakiraga mu gitaramo mu mibyinire yabo gakondo, nawe ntiyazuyaje yatangiye kubyinana ingufu, azunguza amaboko, intugu n’amaguru abereka ko yashobora kubyinana nkabo.

Uyu munsi ageze muri Cote d’Ivoire mu mujyi wa Adzope aho yari agiye kureba ibikorwa byo gutunganya kawa na cacao; yagaragaye abyinana n’ababyinnyi gakondo atikandagira.

Abagore bo muri Cote d’Ivoire bamuhaye impano zirimo igitenge ubusanzwe gihabwa abami iyo basuye icyo gihugu n’igishushanyo cy’isura ye gikozwe muri chocolat.

Akigera Abidjan yasuye ingoro ya Perezida, atemberezwa na Visi-Perezida, Daniel Kablan Duncan. Ku wa mbere Ivanka Trump yahuye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mu kiganiro yavuze ko cyamushimishije cyane abinyujije kuri Instagram.

Ivanka yasuye Katederali y’Ubutatu Butagatifu ahura n’abayobozi b’amadini anashyira indabo ku rwibutso rw;abaguye mu ndege ya Ethiopian Airlines mu kwezi gushize.




REBA VIDEO HASI UBURYO IVANKA TRUMP YATUNGURANYE AKABYINA MU BURYO BUDASANZWE: