Print

Agasembuye kandagaje Abongereza bagasomanye ubusambo bizihiza pasika bamwe burira ibiti abandi biyambika ubusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2019 Yasuwe: 4096

Mu mijyi itandukanye irimo Newcastle, Cardiff na Birmingham,abagore,abagabo,abasore n’inkumi bagaragaye mu gicuku basinze cyane,bari kugwirirana cyane,bituma bamwe barara mu buroko.

Mu ijoro ryakeye,nibwo aba Bongereza biganjemo urubyiruko bagiye mu tubari,banywa inzoga nyinshi barasinga bamwe barara mu mateme,abandi barara muri gereza nyuma yo kurwana na polisi.

Mu gihe hirya no hino ku isi abantu benshi babonye ikiruhuko kirekire kigera ku minsi 4,aba Bongereza bahisemo kuyibyaza umusaruro,bajya kunywa agasembuye kenshi.

Icyatangaje benshi mu mafoto yagiye hanze,n’abantu basinze bigera ubwo burira ibiti kubera inzoga,abandi bitaburiraho imyenda,abandi bataha barandaswe.











Comments

22 April 2019

bajye banywa murugero


mazina 19 April 2019

Kunywa INZOGA sicyo kibazo.Ikibazo ni ukurenza urugero,nibyo Imana itubuza.Dore icyo Bible ivuga ku nzoga:Nubwo amadini menshi yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.