Print

Ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo nyuma ya Juventus yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2019 Yasuwe: 6278

Cristiano Ronaldo utajya yihanganira gutsindwa,yababajwe cyane no gutsindwa na Ajax kuwa kabiri w’iki cyumweru ndetse ngo yatonganye na bagenzi be bakinana,bituma atangira gutekereza kuva muri Juventus akagaruka muri Real Madrid.

Amakuru avuga ko Zinedine Zidane wagarutse muri Real Madrid akunda cyane Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu yifuza ko bazongera gukorana mbere y’uko asoza umupira w’amaguru.

Ntabwo ibinyamakuru by’I Burayi byavuze rumwe kuri iyi nkuru,kuko bimwe byavuze ko Zidane arajwe ishinga no kubaka Real Madrid azana abakinnyi bakiri bato barimo Hazard na Kylian Mbappe gusa hari amakuru yavuze ko muri 2020,uyu Mufaransa yifuza kuzagarura Ronaldo akamufasha gusezera neza kuri ruhago.

Cristiano Ronaldo yavuye muri Real Madrid nabi,agurishijwe na Florentino Perez gusa biravugwa ko ashobora kuyigarukamo bitewe n’umubano mwiza yagiranye na Zidane.

Andi makuru aravuga ko Cristiano Ronaldo yifuza gufasha Juventus gutwara UEFA Champions League umwaka utaha,bitakunda agafata umwanzuro wo kuyivamo.





Cristiano Ronaldo ngo ashobora kugaruka muri Real Madrid gusorezamo umupira