Print

Kiliziya yahirimye barimo gusoma misa yo kuwa gatanu mutagatifu 13 bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Martin Munezero 19 April 2019 Yasuwe: 3759

Abatabaye bavuga ko abantu 29 bajyanwe mu bitaro, baguweko n’igihome cy’urwo rusengero ruherereye mu ntara ya Kwazulu-Natal muri Afurika y’Epfo.

Abategetsi bo muri iyo ntara bavuga ko iyi mpanuka yakomotse ku mvura nyinshi yaraye iguye mu karere ka eMpageni mw’ijoro ryo kuwa kane.

Igihome cy’imbere cy’urusengero rwa Pentecostal Holiness cyasenyutse mu ntangiriro y’igiteramo cyari cyateguwe kumara iminsi itatu, kugeza ku munsi nyirizina wa Pasika aho benshi bishimira ko Yezu yazutse akaba umuzima mu bapfuye.

Kuri uyu wa gatanu, misa yabereye mw’ihema hanze, nk’uko Tereviziyo ya eNCA yabitangaje.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yari yasuye urwo rusengero mu mwaka ushize, Hakaba hari amakuru avuga ko hari Abakiristo baho bamusabye kubatera inkunga kugira ngo bongere kuzamura iyo nyubako y’urusengero bundi bushya.

Nyuma yo kugwa kuru rusengero, benshi bagiye batanga ubuhamya bw’ibyo bamaze kubona barushaho guhamagarira Abakiristo bose guhora bishyize mu maboko y’Imana kuko ibindi byose bigengwa nayo.

Umwe mu bayobozi baho witwa Lennox Mabaso, yabwiye SABC news ko iyo nyubako “yari ikomeye neza ntakibazo cyo kuba yasenyuka cyagaragaraga”.

Yagize ati “Ni ibyashatse kuba, ni Imana yabishatse, na Perezida nta bubasha afite bwo kubihagarika.” Yakomeje avuga ko icyabashije kugaragara nk’impamvu yatumye rusenyuka ari imvura nyinshi yaguye muri ako Karere.


Comments

20 April 2019

Barabeshya Ku wa Gatanu Mutagatifu nta missa iba.


bikote 20 April 2019

Ariko iyi nkuru iravanze uri" igihome"cyagwiriye abantu!igihome ubwo uzi icyo aricyo?uri urusengero Pentecostal RWA kiliziya Gatolika ubwo ntiwibeshye