Print

Nyuma ya Isimbi hadutse undi munyarwandakazi w’umuhanzi ukomeje gushyira hanze amafoto agaragaza ibice bye by’ibanga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 April 2019 Yasuwe: 15365

Ubusanzwe Angel Lace amazina ye nyakuri yitwa Uwase Peace akaba ari umukobwa usanzwe ugwa neza nkuko inshuti ze zahafi twaganiriye zabidutangarije.

Angel Lace yatangiye guca igikuba ubwo mu minsi ishize yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa MUTIMA maze abantu batandukanye bagakorwa ku mutima n’ijwi ry’uyu munyarwandakazi.

Iyi nkundura yo gushyira hanze aya mafoto yatangiye ku munsi w’ejo tariki 18 Mata ubwo yashyiraga amafoto atandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram maze abantu batandukanye bakavugishwa amangambure.






Abakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu mukobwa w’umuhanzikazi ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko ashaka kumenyekana byihuse abinyujije ku mafoto ari gushyira hanze agaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga.


Comments

20 April 2019

Ntabwo nemera ko ubukene cg kubura akazi aribyo biri gutuma abantu bambara ubusa, impamvu ni uko iyo urebye ababikora usanga atari abakene cg ababuze epfo na ruguru, kandi usanga ari abakobwa bikanga ubwiza cg se bumva ko bateye neza, ku buryo biborohera gukurura abagabo.

Ahubwo hano hanze hari icyo nakwita irari ry’ Frs rituma biyambura agaciro bagahitamo gukurura abagabo ( cyane b’abakire, baba abo mu Rwanda cg hanze) kko aribo baba bafite agatubutse baha abo bakobwa bakiri na batoya baba babiyeretse.

Hari abantu hano hanze badatinya no gutanga 5millio même +, kugirango baryamane n’umukobwa nkuyu hari ababaha impano z’amamodoka...


uuhh 19 April 2019

none ko akazi kabuze,nubuzima bukaba burikurushaho guhenda mu Rwanda kandi abanyarwandakazi bakaba bagomba kubaho urumvako bagomba kwihangira imirimo.njyewe mbona leta yu rwanda igomba kureba impamvu uyumuco wokwambara ubusa urikwaduka nimpamvu ubujura,nubwesikoro kubana babahungu birikurushaho kwiyongera ndetse bakareba nikirigutuma urubyiruko rwinshi rurikujya gushaka amaronko mubindi bihugu ubundi bagakemura ibibazo birikubitera atari ukwamagana ibirikuba ahubwo arugutanga umuti wabyo.abayobozi ntibareba ko inzara itwugarije kuko bo babasha guhaha,ikindi ntibabona ikibazo cyokubura akazi bihangayikishije urubyiruko kuko bo abana babo barangiza kwiga bahabwa akazi.niyompamvu kumvaneza ibibazo urubyiruko rurikunyuramo bigoye.