Print

Philippines: Abakiristo Gatolika benshi bemeye kubambwa kugira ngo bigane Yesu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2019 Yasuwe: 3346

Nubwo kiliziya Gatolika idasaba abayoboke babo kubambwa,abanya Philippines bo bariyemeza bagasangira ububabare na kiristo kuwa Gatanu mutagatifu,bakababamba n’imisumari.

Muri uyu muhango uba ngarukamwaka, abanya Philippines bakunze kugerageza kwigana Yesu bagasaba bagenzi babo kubabamba ku musaraba babateye imisumari ndetse no kuri uyu wa Gatanu benshi babatobaguye karahava.

Ruben Enaje wabambwe ku nshuro ya 33,yabwiye abanyamakuru ko ibyo yakoze uyu munsi bikomeje kumufasha kumva uburibwe bw’umwami we Yesu.

Ruben Enaje w’imyaka 58 ukomoka mu gace ka San Pedro Cutud muri iki gihugu,yatewe imisumari 4 mu biganza bye byombi ndetse ashyirwa ku musaraba yamazeho iminota 5 avirirana.

Nyuma yo kubambwa kwa Enaje,abagabo 2 n’umugore umwe witwa Mary Joy Sazon bahise babambwa nabo mu rwego rwo gusaba Yesu gukiza imiryango yabo uburwayi bwanze gukira barwaye.

Abantu basaga 9 babambwe mu bice bitandukanye muri Philippines kuri uyu wa Gatanu mutagatifu utegura pasika ku cyumweru.

Mu mujyi wa Manila n’ahandi hatandukanye,abagatolika bazengurutse bambaye ibirenge,bikoreye imisaraba iremereye,bamwe bari bambaye ubusa bafite imigano yo kwikubitisha ibiboko,abandi bari kuvirirana cyane mu mugongo kubera inkoni bakubiswe.



Comments

gakuba 19 April 2019

Aba bantu bafite u kwemera kurenza urugero imana ijye yumva u kwizera kwabo ibagororere yumve gusaba kwabo