Print

Ko bwari bwije uwarashe indege ya Habyalimana yabwiwe n’iki ko ariwe koko ngo adahanura indi yibeshye?

Yanditwe na: Ubwanditsi 20 April 2019 Yasuwe: 15572

Habyalimana yari avuye muri Tanzaniya mu nama yari yize uko amasezerano ya Arusha yashyirwa mu bikorwa hakajyaho guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka yose ndetse na FPR, guverinoma yari kuganisha ku matora azasoza inzibacyuho nk’uko aya masezerano yabiteganyaga.

Byari byarananiranye ko iyi guverinoma ijyaho kuko buri taliki impande zose zabaga ziyemeje ntihaburaga ibibazo bituma isubikwa.
Italiki ya nyuma iyi guverinoma yari bugireho ndetse n’amalisti y’abayigize bakomoka mu mashyaka yose yabonetse ndetse n’abadepite bava muri ayo mashyaka urutonde rwabo rwabonetse, Habyalinama yasabye ko bitashoboka ko iyi guverinoma ibaho ishyaka CDR ritarimo.

CDR ryari ishyaka ryigisha amacakubili yo kwanga abatutsi no kubarimbura kandi ntiryemeraga amasezerano y’amahoro ya Arusha. Aya masezerano nayo yari yarateganyije ko amashyaka yigisha amacakubili n’inzangano z’amoko, ndetse atemera aya masezerano nta mwanya azabona mu nteko no muri guverinoma.

Habyalimana rero yakomeje gutsimbarara kuri CDR bigezaho hatumizwa inama Arusha, inama yabaye taliki 6/4/1994, abari bayirimo bagamburuza Habyalimana yemera gusinyira ko agiye gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ndetse n’inteko ishinga amategeko CDR idafitemo umwanya hose.

Kuri uwo munsi agarutse nibwo indege yajemo yarashwe sa mbili n’igice z’umugoroba. Kugeza nanubu abamurashe ntibaramenyekana. Gusa ikibazo cyo kwibaza, uwamurashe yabwiwe n’iki ko ari indege ye ije ngo hatabamo kwibeshya ngo babe barasa indi?

Byinshi ku ntangiriro y’ibibazo bya Habyalimana n’ishyaka rye MRND, uburyo amasezerano ya Arusha yari agoye gushyira mu bikorwa, impamvu Habyalimana atari yarigeze ayitaho cyane mu kuyumvikanaho akisanga mu gihe cyo kuyashyira mu bikorwa bigoranye, ibi byose n’ibindi byinshi ni mu kiganiro kiri hano hasi.


Comments

25 April 2019

this is a very cheap analysis.. wibaza se ko uwayirashe yarebeshaga amaso??.. cg yari afite ibindi bikoresho kabuhariwe!!!!..ubundi se iyo uri i kanombe wareba mu kirere ukamenya indege??


22 April 2019

Ariko nkubu nukubura injury cg nuguta umutwe


kiriku 21 April 2019

Inku yawe nticukumbuye, wakwiye kuba waraganiriye n’abahanga mu bijyanye no kurasa indege ,ukamenya ibisabwa kugira ngo iraswe utatubwiye uko ubyumva wowe


Rugero 21 April 2019

Yahagurutse Arusha se ntawe ubizi? Dore ko yasabye Tanzaniya kurara kuberako bwari bwije bakamwangira? byose byari byapangiwe hejuru.


dave 20 April 2019

Mujye muba professional...nonese maneko zimaze iki?


karasira 20 April 2019

Ibaze na we.