Print

Urukiko rwagize umwere umuherwe Moise Katumbi wari umaze imyaka mu buhungiro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2019 Yasuwe: 1725

Ku munsi w’ejo taliki ya 19 Mata 2019,nibwo iri tangazo ryagiye hanze ko Katumbi yagizwe umwere ndetse agomba kugaruka mu gihugu cye atikandagira.

Moise Katumbi wahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga,yashinjwe ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa leta awuha abacanshuro be b’Abarusiya nyuma yo kugaragaza ko ashaka guhangana n’uwari perezida wa RDC,Joseph Kabila.

Umunyamategeko wa Katumbi, Me Jean Joseph Mukendi yagize ati:
“Ndabahamiriza ko urukiko rukuru rwavanyeho iki gihano cy’urukiko rwa Kamalondo rwakatiye Katumbi imyaka itatu y’igifungo ku wa 17 Mata.”

Me Mukendi aravuga ko uku gukurirwaho ibirego n’igifungo bigira Katumbi umuntu ubohotse ku buryo yajya hanze y’igihugu cyangwa akakigarukamo nta kibazo kihabaye.Guhera mu mwaka wa 2016,Moise Katumbi yahungiye mu Bubiligi aho agituye kugeza ubu.

Moise Katumbi wakatiwe iki gifungo ku wa 22 Kamena 2016, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta,guha akazi abacanshuro b’abasirikare kugira ngo bagirire nabi ubutegetsi.Katumbi agiye kugaruka muri Congo ndetse yiteguye gutanga ibisobanuro kuri iki cyaha cyo guha akazi abacanshuro nkuko Mukendi yabibwiye Reuters.