Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin yavuze ko imirambo imwe yagaragaye mu gace ayobora, indi ikaba irimo gushakishwa.
Yagize ati “Ubu tumaze kubona imirambo ibiri ariko hari indi icyenda abaturage batubwiye ko ikiri mu mazi, ubu turi gushakisha imirambo yose ku bufatanye n’ingabo zikorera mu mazi, izaboneka ubuyobozi bw’akarere buzafata icyemezo ku buryo yshyikirizwa Congo.’’
Iyi mpanuka y’ubu bwato yabaye ku wa Mbere taliki ya 15 Mata 2019,yatumye abantu barenga 150 baburirwa irengero ndetse ngo ibicuruzwa bwari butwaye byarangiritse ibindi biburirwa irengero.
Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe ahanini n’uko ubwato bwari bupakiye cyane kandi no mu mazi harimo imiyaga ifite ubukana.