Print

Pep Guardiola yihaye intego itangaje nyuma yo gusezererwa na Tottenham muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2019 Yasuwe: 3568

Pep Guardiola yavuze ko intego ye umwaka utaha ari ukongera guhatanira ibikombe 4 azakina mu mwaka w’imikino utaha ndetse akabitwara byose nyuma y’aho intego ye uyu mwaka yo kubitwara ikomwe mu nkokora na Tottenham kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Yagize ati “Mu mwuga wanjye ntawavuga ngo sinshaka gutsinda.Iyo ntsinzwe n’uko uwo twari duhanganye yanduhije.Umwaka utaha nzaharanira gutwara ibikombe 4 nzahatanira byose.Mfite izo nzozi.”

Guardiola yavuze ko nubwo uyu mwaka atashoboye gutwara ibikombe 4 nkuko yabyifuzaga,uyu mwaka azabiharanira ndetse akazabyegukana byose nta na kimwe kivuyemo.

Guardiola afite amahirwe yo gutwara ibikombe 3 uyu mwaka, kuko yamaze gutwara Carabao Cup,iri ku mukino wa nyuma wa FA Cup ndetse ahataniye na Liverpool igikombe cya shampiyona.