Print

Abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State bigambye igitero kidasanzwe bagabye muri Congo kikagwamo abasirikare ba Leta

Yanditwe na: Martin Munezero 20 April 2019 Yasuwe: 1684

Iki gitero cyagabwe muri aka gace ku wa Kane. Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangaje ko bugiye guhindura Repubulika ya demukarasi ya Kongo intara yawo yo muri Africa yo Hagati.

Babiri mu bapfuye ni abasirikare ba DRC undi ni umusivili. Imirwano yabereye mu kace ka Bovata muri Beni.

Kugeza ubu biracyagoye kumenya niba ibyo IS yigambye ariyo koko yabikoze kuko itangazo ryayo yaricishije kuri Televiziyo yitwa Amaq.

Ikindi gituma abantu bibaza niba ibyo IS yatangaje aribyo nuko muri kariya gace hari imitwe yitwara gisirikare igera kuri 10.

Ku rundi ruhande abaturage bo muri Beni bavuga ko kiriya gitero cyakozwe n’abarwanyi ba ADF (Allied Democratic Forces).

Hari abavuga ko ADF ifitanye imikoranire na IS.

Hari raporo iherutse gusohorwa n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New York bavuze ko hari umwe mu bakire batera inkunga IS uherutse koherereza amafaranga abarwanyi bo muri ADF ngo bakorane.

IS kandi ngo ifite umugambi wo guhuriza hamwe imitwe y’inyeshyamba ikomeye ikorera muri Africa kugira ngo bakorane.

Ibi ngo iri kubikora mu rwego rwo kwimurira ibirindiro byayo muri Africa nyuma y’uko itsindiwe muri Iraq na Syria.