Print

RUHANGO:Umukecuru wahaswe imiti igabanya ubukana bwa SIDA atayirwaye ubu amerewe nabi

Yanditwe na: Martin Munezero 20 April 2019 Yasuwe: 3311

Ikibazo cy’uyu mukecuru kimaze igihe gikurikiranwa n’inzego zitandukanye ndetse n’umuryango we ushyiraho akawo, gusa Habinshuti Bonaventure; umuhungu wa Nirere Venantie ashimangira ko kuwa mbere tariki 15 Mata 2019, umubyeyi we ubuzima bwe bwarushijeho kujya mu kaga bitewe n’imyanzuro y’urukiko yasomwe uwo munsi ivuga ko abaganga bamuhaye imiti igabanya ubukana bwa SIDA atayirwaye, ari abere.

Mu gushaka kumenya neza imiterere y’iki kibazo, Habinshuti Bonaventure yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru

agaragaza agahinda ke by’umwihariko, umutwaro iki kibazo cyakoreje umuryango wose ndetse n’akaga uwo mukecuru arimo by’umwihariko. Ni ikiganiro kirambuye twafashe mu buryo bw’amashusho

Habinshuti Bonaventure abisobanura agira ati: “Umubyeyi wanjye yagiye kwivuza bisanzwe bamubwira ko arwaye SIDA bamushyira ku miti yamazeho imyaka isaga ine. Amaze kuremba byo kuba yakoherezwa gukurikiranirwa kuri hopital (ku bitaro) nibwo abaganga bamubwije ukuri ko ari muzima barangije bamwaka ka ga code ke (agafishi kariho nimero yivurijeho) bati taha uri muzima.

Nyuma nkibimenya nakoze iryanjye perereza ndanamupimisha koko nsanga ni muzima uretse ingaruka zikomeye zatewe n’iyo miti. “

Habinshuti akomeza asobanura neza uburyo uyu mukecuru yasebye mu muryango kuko yari abwiwe ko yanduye SIDA ageze mu za bukuru kandi yarapfakaye, bigatuma ajya gufatira imiti kure y’aho atuye, ibintu byamuzonze cyane ariko akanazongwa byihariye n’uburyo imiti yamuzahazaga. Avuga ko iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe ryagaragaje ko iyo miti yahabwaga yangije cyane abasirikate b’umubiri we.

Uyu Habinshuti yasobanuye agahinda yagiye aterwa n’ibyabaye ku mubyeyi we, mu byamushenguye hakaba harimo ko yandikiye Minisitiri w’Ubuzima amugezaho ikibazo bahuye nacyo ariko agategereza ko yasubizwa agaheba. Ikibazo cyaje kugezwa mu rwego rw’Ubugenzacyaha, kugeza ubwo mu minsi ishize urubanza rwaburanishijwe maze bakavuga ko ikirego nta shingiro gifite kandi ko abo baganga ari abere.

Ibi byo byazahaje cyane uwo mukecuru kuburyo ubu amerewe nabi ameze nk’uwahungabanye, binatewe ahanini no kuba umwe muri abo bakozi b’ikigo nderabuzima bamukurikiranye baturanye, akaba yaratashye abyina intsinzi bigashengura umukecuru wumvaga ko abakoze amakosa bagiye kubibazwa.

Icyakoze ngo uyu muryango ufite gahunda yo kuregera indishyi z’akababaro n’impozamarira kuko ngo bahombye byinshi banashyirwa mu kaga n’ibibazo bishimakiye ku burwayi bw’abakoko gatera SIDA uwo mukecuru yari yitiriwe kandi ari muzima.