Print

Pasiteri Mpyisi yerekanye umwihariko we ubwo yasetsaga abantu mu bukwe

Yanditwe na: Martin Munezero 20 April 2019 Yasuwe: 6011

Ubu bukwe bwabaye mu minsi ishize ariko inkuru yabwo twatinze kuyitangaza kuko twahise twinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Pasiteri Ezra Mpyisi yasezeranyije abageni bo mu itorero ry’Abadivantisi b’umunsi wa Karindwi, ku rusengero rwa Kibagabaga, ababasobanurira ko bimwe mu byo abavugabutumwa bavuga basezeranya abageni biba bidakwiye.

Ezra Mpyisi yabanje gusobanura ko abavuga ko gusezerana kw’abagiye kurushinga bitandukanye n’ibya Adamu na Eva bavugwa muri Bibiliya, kuko Adamu yaremye hanyuma Imana ikamusinziriza igakuramo urubavu rumwe ari rwo Eva.

Mpyisi ati: “Iby’ubu rero murabona ko bidandukanye, ntabwo Kayitare Imana yamusinzirije ngo imukuremo urubavu rumwe, irugire Lilian. Lilian yavuye iwabo undi nawe ava iwabo, barahura, none bagiye kuba umugabo n’umugore. Nonese muzaba umugabo n’umugore mute mudafitanye isano? Atari urubavu rwawe? Ko ari rubanda nawe ukaba rubanda, ko yavuye hariya nawe ukava hariya, ukaba uri imibiri yombi akaba inzobe, Adamu na Eva niko bari bameze se? Bavuye mu ntoki z’Imana naho mwebwe mwarabyawe kandi mubyarwa n’abanyabyaha, namwe muvukana kamere mbi, ubu muzubaka urugo mute?”

Mpyisi yigishaga ibintu bitandukanye abantu bagaseka ariko nyuma akabasobanurira ko bakwiye kumenya abo ari bo, bagasobanukirwa ko bagiye kubana bombi ari abantu bafite kamere ishobora gukora icyaha bityo ko baramutse badashyize hamwe ngo basenge, urugo rwabo rwahita rusenyuka nyuma y’igihe gito.

Mpyisi ati: “Ugasanga rero Pasitori ashyingira aravuga ngo ubu ni ubukwe bwera. Nabwirwa n’iki se ko bwera? Simbuciraho iteka kandi simbweza, ndavuga nti ni ubukwe bw’abana bacu… Kuko uwavuga ngo burera ni Imana ireba mu bwonko bwanyu. Ubu hari amasezerano tuza kugeraho mutubeshye, turabimenya se nimutubeshya ko tubabaza mugasubiza, kandi ko ntawivuga amabi ameza ahari?”

Ubwo yanengaga bimwe mu bikorwa n’abasezeranya abageni, Mpyisi yagize ati: “Mu itorero bafite ikibazo mu bibazo bisanzwe bajya babaza abageni… ngo hari uhari wo kwica ubu bukwe? Abo bantu banditse icyo kibazo bari bazima? Fred muramureba yakubisemo isuti idasanzwe, umukobwa yitwikiriye byacitse, ukabaza ngo ni inde wica ubukwe ibintu byageze aha? Nimurebe abakobwa uko bambaye, ibihungu uko byambaye, none ngo ni inde wica ubukwe? Nabanje gusaba abakuru banyobora, ngo icyo kibazo sinzajya nkibaza… Hari ibintu bimwe usanga abantu bakora ukabona ntabwenge…”

Mpyisi yakomeje agira ati: “Pasitoro rero akabaza ngo usezeranye imbere y’Imana n’imbere y’aba bantu? Niko ye, uravanga Imana n’abantu? Ukajya mu rukiko ngo ntanze Imana ho umugabo? Imana izi ko uyibeshya, umuntu se arabizi? Ibyo byo kuvanga Imana n’abantu nabikuyemo, ndabaza ngo usezeranye imbere y’aba bantu? Iby’Imana ni ibyawe n’Imana yawe ntabwo nabyivangamo. Murumva amafuti abantu bajya bagira kandi namwe mukabyakira ibyo bavuze byose muti Amina, Haleluya…“

Mu bindi Pasiteri Ezra Mpyisi yanenze, harimo amatorero n’amadini aca abayoboke bayo bakosheje nyamara baba ari abantu ahubwo bakwiye kwegerwa by’umwihariko.


Comments

kaka 21 April 2019

nyamara umusaza ibyo yavuze nibyo rwose.