Print

Umunyamakuru w’imikino uzwi nka Gicumbi yatangaje igihe azashingira urugo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 April 2019 Yasuwe: 5574

Gicumbi yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko ubukwe bwe na Delphine buzaba mu minsi 2 itandukanye aho tariki 19 Nyakanga 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa,mu gihe tariki 20 Nyakanga 2019 hazaba umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Hagengimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda . Akunze kumvikana cyane mu kiganiro cya nimugoroba cyitwa ‘Ten Zone’ no kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi.

Tariki 30 Ukuboza 2018 nibwo Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Delphine bari bamaze igihe kinini bakundana.





Gicumbi na Delphine bazarushinga muri Nyakanga