Print

Ubufaransa bwatangarije abaturage babwo ahantu 3 bagomba kwirinda gusura mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2019 Yasuwe: 10316

Ku rubuga rwa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa ahari igice cyagenewe kugira inama abashaka kugirira ingendo mu bihugu binyuranye, haragaragaraho ahantu hatatu ho mu Rwanda, Leta y’ Ubufaransa igira inama abaturage babwo kutajya muri iki gihe.

Ubufaransa ntibwizeye umutekano wo muri Parike y’Ibirunga ariyo mpamvu bwasabye abaturage babwo kwitondera kuyisura.

Ubufaransa butewe impungenge n’umubano w’ u Rwanda na Uganda ariyo mpamvu bwasabye abaturage babwo kwirinda gutemberera ku mipaka y’ibi bihugu byombi.Abaturage b’Ubufaransa babwiwe ko bakwiriye kwirinda inzira ica ku butaka mu gihe bibaye ngombwa ko bakora urwo rugendo.

Ubufaransa bwasabye abaturage babwo kwirinda gusura ishyamba rya Nyungwe cyangwa ngo baryambukiranye banyuze ku muhanda nyabagendwa numero 6 uva cyangwa ujya muri Nyamagabe. Uru rubuga rwerekana ko ibyo rubishingira ku bimaze igihe bibera mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zaryo.

Abayobozi b’u Rwanda barizeza abaturage barwo ko nta kibazo na kimwe rufite ku mutekano haba imbere mu gihugu cyangwa ku mbibe zacyo.

Muri iri tangazo rigufi ryasohotse ku ya 17 uku kwezi, nta bisobanuro birambuye Ubufaransa butanga bituma bujya izo nama ku baturage babwo, keretse gusa interuro ngufi zitanga ubutumwa bugenwe.

Ijwi ry’Amerika