Print

Adele arashaka umukunzi w’umunyamerika nyuma yo gutandukana n’umugabo we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2019 Yasuwe: 2139

Uyu mugore w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza,yabwiye inshuti ze ko adashaka kumara igihe kinini yigunze ariyo mpamvu yifuza umugabo ukomoka muri US wo kumuhoza amarira.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko uyu mugore w’imyaka 30 uzwiho kugira ijwi ryiza cyane,yifuza gufungurira umutima umusore w’Umunyamerika bagakundana aho gushakana n’Umwongereza.

Umwe mu nshuti za Adele yabwiye The Sun ati “Arifuza kuganira n’abandi basore.Aracyifuza guteretwa nk’abandi bakobwa.Yamaze kwakira gutandukana na Simon ndetse ntiyifuza ko bazasubirana.Yasabye inshuti ze ko zamushakira umusore mwiza bakwiranye.Ntabwo ashaka kwihutisha cyane urukundo.”

Ikinyamakuru The Mirror cyavuze ko umuhanzi Adele yasubiye mu kazi ndetse yifuza kuzashyira hanze Album iriho indirimbo z’agahinda kuri Noheli.





Adele arifuza umukunzi ukomoka muri US nyuma yo gutandukana n’umugabo we