Print

Abapolisi ba Uganda bamenye ibirahuri by’imodoka ya Bobi Wine bajya kumufunga ,abafana be baterwa insenda mu maso [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2019 Yasuwe: 3749

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mata 2019,nibwo depite Bobi Wine n’abakunzi be bari bagiye guhura n’itangazamakuru kugira ngo barisobanurire impamvu ibi bitaramo byagombaga kuba mu mpera z’icyumweru gishize byahagaze bageze mu nzira basanga polisi yabitambitse,intambara irarota.

Polisi ya Uganda yakozanyijeho n’abakunzi ba Bobi Wine karahava,ibatera ibyuka biryana mu maso n’insenda bamwe bakwira imishwaro abandi bitura hasi.

Nyuma yo gucogoza aba bafana,abapolisi bahise baza ku modoka Bobi Wine yari atwaye bayimena ibirahuri bamusohoramo nabi cyane bajya kumufunga.

Iyi mirwano yahuje polisi n’abarwanashyaka ba Bobi Wine yabaye bari kwerekeza ku mucanga w’uyu Mudepite uhagarariye Uburasirazuba witwa One Love uherereye ahitwa Busabala.

Bobi Wine yinjijwe mu modoka yo mu bwoko bwa Van nkuko ikinyamakuru Dail Monitor kibitangaza,ajya gufungirwa ahantu hatazwi.umuhanzi bari kumwe mu modoka Nubian Li we ntiyigeze ajya gufungwa.

Ku munsi w’ejo nibwo Bobi Wine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko polisi ya Uganda yaretse agashora amafaranga mu gutegura ibitaramo,ku munota wa nyuma ihita imwoherereza ibaruwa imumenyesha ko bigomba gusubikwa.

Bobi Wine amaze igihe ahangana na Perezida Museveni ndetse yatangaje ko azakora ibishoboka byose akamukura ku butegetsi amazeho imyaka isaga 34.

Andrew Mukasa na Abbey Musinguzi uzwi nka Abtex bashinzwe gutegura ibitaramo bya Bobi Wine ndetse no kubyamamaza nabo bafunzwe.