Print

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2019 Yasuwe: 5085

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yakiriye uyu mushyitsi ukomeye nyakubahwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ndetse kuri uyu wa Mbere yagiye kumutembereza pariki y’Akagera,amwereka ibyiza nyaburanga birimo inyamaswa.

Ku munsi wejo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame niwe ubwe watwaye mu modoka ye,Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Uretse kumutwara mu modoka ye,Perezida Kagame yagaragaye ari hanze y’inyubako ya Kigali Convention Center mu masaha y’ijoro aganiriza uyu bitegeye umujyi wari utamirijwe n’amatara y’ijoro.

Perezida Kagame akimara kwakira nyakubahwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani,ku Kibuga cy’Indege i Kanombe kuri iki Cyumweru, aba bayobozi bombi bakurikiranye umuhango w’isinywa ry’amasezerano agamije iterambere ku mpande zombi.

Amasezerano yasinywe ni ane arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.