Print

Ifoto Lionel Messi yifotoje n’umugore we ubwo bari bafite imyaka 10 yaciye ibintu ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2019 Yasuwe: 7019

Messi na Rocuzzo bakundanye bakiri bato ndetse birangira banakoze ubukwe mu minsi ishize cyane ko bafitanye abana batatu.

Rutahizamu Messi n’umugore we bifotoje iyi foto ubwo bari basohokeye ku mucanga bakiri utwana duto,iyi foto irabikwa none yashyizwe hanze n’ikinyamakuru La Capital kuri uyu wa Mbere.

Messi n’uyu mugore we ndetse n’abandi bana bavukiye mu gace ka Rosrio bari basohokeye mu gace kitwa Punta Mogotes bahageze bifotoza bari guseka.

Antonela n’ababyeyi be bari basohokeye kuri uyu mucanga bahahurira na Messi na bagenzi be bakinanaga na mubyara we Lucas Scaglia bifotoza iyi foto yaciye ibintu.

Byavuzwe ko iyi foto yaciye ibintu,yafotowe muri Mutarama 1998



Ifoto ya Messi n’umugore we bakiri abana bato yakoze benshi ku mutima