Print

Mu mafoto reba imiterere idasanzwe y’umunyarwandakazi uri mu marushanwa y’umukobwa uhiga abandi ikibuno kinini muri Uganda n’iy’abandi bahanganye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 April 2019 Yasuwe: 12360

Mu gihugu cy’abaturanyi muri Uganda hari kubera amarushanwa yiswe ‘Miss Curvy Uganda’ azatoranywamo umukobwa uhiga abandi umubyimba.

Aya marushwa asanzwe yitabirwa n’abagandekazi kuri iyi nshuro yajemo abandi bakomoka mu bindi bihugu ariko bakaba bafite n’inkomoko yo muri Uganda , Munezero Clarisse nawe ni umukobwa ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda n’undi w’umugande ndetse kugeza ubu akaba atuye muri Uganda aribyo byamuhaye amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

Uyu mukobwa avuga ko iri rushanwa rizamuha amahirwe anyuranye arimo gufungura imiryango inyuranye y’ubuzima bwe kuko ubusanzwe akora ibijyanye n’ubushabitsikazi [Businesswoman].

Ku ikubitiro iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 200 aho bagiye bagabanywa kugera ubwo hasigaramo abakobwa 25,aho bahise bajyanwa mu mwiherero watangiye tariki 14 Mata 2019. Biteganyijwe ko bazakurwamo abandi 5 bazagera ku munsi nyir’izina w’ikirori kizaba taliki ya 26 Mata 2019 mu birori bizabera kuri Imperial Royal Hotel muri Uganda ari nabwo hazatangazwa umukobwa uhiga abandi ikibuno kinini.

REBA ANDI MAFOTO Y’ABAKOBWA MUNEZERO CLARISSE AHANGANYE NAWE:









Comments

Mazina 23 April 2019

Hanyuma se yanyuze Kagitumba ntiyafatwa ninzego zishinzwe umutekano zu Rwanda?


Kaka 23 April 2019

KUKI BATARAMUFATA NGO BAMUFUNGE NTABWO BAMENYE KO ARI UMUNYARWANDA?


23 April 2019

Ko mbona ahubwo bafite inda nini, kd nzi ko miss agomba kuba small. Ibya Uganda bihabanye n’ahandi