Print

RDC: Abasirikare bane ba FARDC barasiwe mu ntara ya Ituri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2019 Yasuwe: 1407

Umuvugizi w’igisirikare cya Kongo, Lieutenant Jules Tshikudi, yatangarije AFP ko umwe mu mitwe y’inyeshyamba iba muri Kongo warwanye naFARDC batakaza abasirikare 4 ariko nabo babasha kwivugana inyeshyamba 6 ndetse bazambura intwaro n’amasasu menshi.

Biravugwa ko iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba z’abalendu zifitiye umujinya ingabo za FARDC ziba mu gace kabo, zabakomye mu nkokora mu ntambara zifuzaga kugaba ku banzi babo b’Abahema.

Umuyobozi w’akarere ka Djugu, Alfred Efoloko, avuga ko abakongomani bakomeje guhunga intambara zikunze kwibasira amako yo mu karere ayobora.

Ikigo cy’ingabo za Leta giherereye ahitwa Giro ku birometero 10 umuntu avuye ahitwa Largu mu karere ka Djugu habereye ubwicanyi bwahuje abahinzi b’Abalendu n’aborozi banacuruza b’Abahema mu mpera z’umwaka wa 2017 no mu ntangiriro z’umwaka wa 2018,benshi bahasiga ubuzima.