Print

Zinedine Zidane yasekeje benshi kubera nimero 09 yavuze ko ari we urusha abandi ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2019 Yasuwe: 4662

Umutoza Zinedine Zidane yatangarije abanyamakuru ko uyu rutahizamu uherutse kumutsindira ibitego 3 wenyine bakina na Athletic Bilbao ariwe nimero 09 wa mbere ku isi cyane ko yahise yuzuza ibitego 21 muri uyu mwaka w’’imikino wa La Liga.

Yagize ati “Nzi neza ubuhanga Karim Benzema afite kandi buri wese arabuzi.Ibitego amaze gutsinda biratangaje.ibyo yakoreye aha ngaha ndetse no kuba yarengejeho ibitego 2 ku gahigo yari afite birivugira.Buri wese afite nimero 09 yemera ko ari umuhanga kurusha abandi ku isi ariko njye ni Karim.Ahorana icyizere cyo kumva ko yahora atera imbere.Ibya ari gukora ntabwo byantungura.”

Benzema niwe utwaye ubusatirizi bwa Real Madrid muri iyi minsi ndetse buri munsi atsinda ibitego bifasha Real Madrid kubona amanota 3.



Zidane yavuze ko Karim Bensema ariwe nimero 09 wa mbere ku isi