Print

Saudi Arabia yishe abantu 37 barimo umwe yabambye ku musaraba ibaziza iterabwoba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2019 Yasuwe: 3548

Kuri uyu wa kabiri nibwe Leta ya Saudi yatangaje ko aba bantu bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba biciwe mu mujyi wa Riyadh harimo n’umwe wishwe abambwe kubera ibyaha by’indengakamere yakoze.

Ibiro ntaramakuru bya Saudi byavuze ko aba bayisilamu bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba,ubuhezanguni ndetse no gukora udutsiko tugamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Aba bantu bose bakimara guhamwa n’ibi byaha bahise bacibwa imitwe umwe muri bo baramubamba.

Leta ya Saudi yishe aba bantu nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zigabye ibitero ku barwanyi ba ISIS bari bakambitse mu majyaruguru ya Riyadh.

Saudi yishe aba bantu nyuma yo kuburizamo igitero Islamic State yagabye ku nyubako ya Zulfi iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Riyadh.

Abashinzwe umutekano ba Saudi batangaje ko bishe abarwanyi 4 ba ISIS bari bacuze umugambi wo kugaba iki gitero cyari giteganyijwe ku Cyumweru.


Comments

mazina 25 April 2019

Ni uguta igihe kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza ni Billions/Milliards.Kwicamo 37,ntacyo bivuze na gato.Abantu bumvira Imana ni bake cyane.Reba abantu bakora amanyanga,abiba,abasambana,abarwana mu ntambara zuzuye mu isi,abakora intwaro zo kwica abantu Imana yiremeye,etc...Umuti nyawo uzakuraho abanyabyaha bose,tuwusanga muli Bible gusa.
Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Uwo niwo muti nyawo.Abishe bariya bantu 37,nabo bakora ibindi byaha.