Print

Gasabo: Umufundi yapfiriye mu musarani agiye gukuramo telefoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 2615

Ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata 2019, nibwo uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 29 yagiye mu mwobo gukuramo telefone ahasiga ubuzima.

Bivugwa ko umwe mu bubakaga hafi y’ahazwi nko kwa Rwahama yataye telefone mu mwobo wari waracukuwe nk’ubwiherero yanga kujya kuyikuramo ariko undi ashirika ubwoba ajyamo ariko ahasiga ubuzima.

Uwabonye ibi biba yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Umufundi yataye telefone mu cyobo ariko we avuga ko adashobora kujya kuyikuramo undi ahitamo kujya kuyizana ari nabwo yagezemo hasi agapfa.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko bahise bitabaza Polisi ikura muri uwo mwobo umurambo wa nyakwigendera.

Uyu mufundi aje akurikira umugabo wo mu karere ka Ngoma nawe wahawe ibihumbi 4000 FRW ngo ajye gukura telefoni ya Tecno y’ibihumbi 18 mu musarani wa metero 18 yari yaguyemo,agezemo aburirwa irengero biba ngombwa ko akarere gakodesha imashini yo gufasha gushaka umurambo we wari wabuze.

Inkuru ya IGIHE